About This Course
Wari wakenera kwigurira igicuruzwa cyangwa Serivise kuri interineti ariko bikakugora?
Ushaka kujya ubasha guhaha serivise zose wifuza n’ibicuruzwa ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com bikakugeraho ku giciro gito kandi utavuye aho uri?
Ushaka kujya uhahira mu bihugu byose kw’isi nko muri amerika, mu bufaransa, mu bwongereza, mu buyapani n’ahandi hose, ukaba wagurayo icyo ushaka cyose kikakugeraho wibereye aho uri?
Ese ukeneye Gucuruza ibicuruzwa byawe n’amaserivise ku rwego mpuzamahanga kuri interineti ukakira amafaranga ako kanya bitakugoye?
Ese ujya wifuza kohererezanya amafaranga n’inshuti n’umuryango ukoresheje Paypal?
Niba igisubizo ari Yego, aya mahugurwa ya “Buy & Sell on Ebay with Paypal” ni wowe agenewe.
Hafi ya serivise zose (Harimo na serivise z’ubucuruzi) bisigaye bitangirwa kuri interineti, Interineti yahinduye isi yose umudugudu muto cyane, aho ubasha kuba wagera kubyo ukeneye byose utavuye aho uri; Niba ushaka kugendana naho isi igeze ngo udatakara bigusaba ubumenyi bwo kuba wakora Transaction zitandukanye kuri interineti, nko kohererezanya amafaranga, kugura no kugurisha serivise n’ibicuruzwa kuri interineti, n’ibindi byinshi bitandukanye. Muri iri somo rya Buy & Sell on Ebay with Paypal Tugufasha gusobanukirwa uko wagura ukanagurisha ibicuruzwa n’amaserivise kuri interineti, ndetse n’ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti, ku rwego rw’isi. Wigamo uburyo wahahira ndetse ukanacuruza ku rubuga rw’ubucuruzi mpuzamahanga rwa ebay.com, mu buryo bwimbitse, ndetse ukanasobanurirwa byimbitse ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti hifashishijwe uburyo buzwi cyane bwa Paypal.UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo. Mu kwerekana uburyo bahahira kuri interineti, tugura ibicuruzwa n’amaserivise bya nyabyo bikaza bikatugeraho kugirango uryiga arebereho urugero rufatika. Naho mu kwerekana ihererekanya ry’amafaranga, twohererezanya amafaranga kuri interineti kuri konti zitandukanye bya nyabyo kugirango uwiga arusheho kubisobanukirwa neza. Ugenda uhura n’isuzumabumenyi kubyo wize zigufasha gupima niba koko wasobanukiwe ibyo warangije kwiga. Ndetse turangiza tunabaha inama z’ibyo mwakoresha ubu bumenyi, ku buryo urangiza kwiga uhita ubona ahantu hatandukanye ho kubibyariza umusaruro.UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.INYUNGU ZO KURYIGA
- Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
- Ntutakaza umwanya mu guhaha kuko ibyo ukeneye ubihaha uri no mu kandi kazi
- Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
- ubasha kugera kucyo wifuza cyose kw’isi hose, yaba serivise cg ibicuruzwa
- Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
- Ushobora kugura igihe cyose, aho waba uri hose, waba uryamye, waba uri kurya, n’ahandi hose ushatse
- Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
- Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
- Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
- Wakwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
Learning Objectives
Guhaha no gucuruza ibyo ushaka byose kuri Ebay.com
Guhaha serivise zose wifuza kw'isi ziri kuri interineti wifashishije Paypal
Koherezanya no kwakira amafaranga kuri interineti ukoresheje Paypal
Gusobanukirwa amaterime akoreshwa mu bucuruzi bwo kuri interineti.
Gufunguza aderesi yawe muri amerika
Kubitsa no kubikuza amafaranga kuri Paypal.com
Ibyo wakora kuri interinti ukunguka cyane
Target Audience
- Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
Curriculum
45 Lessons3h
Intangiriro
Intangiriro yerekana incamacye y'ibiri bwigwe muri aya mahugurwa
Ibirimo – Ebay with Paypal00:02:00
Ubucuruzi kuri interineti
Harimo ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye n'ubucuruzi kuri interineti, kugura no kugurisha kuri interineti muri rusange.
Ebay
Harimo ubumenyi bwimbitse bwo gukoresha ebay neza, guhera ku kwiyandikishaho, guhahiraho neza, kwirinda ubujura kuri interineti ndetse ukanasubizwa amafaranga iyo havutse ibibazo, n'ibindi byinshi.
Paypal
Gusobanukirwa neza uko paypal ikoreshwa mu buryo bwimbitse, wishyura cg wishyuza kuri interineti; Wohereza, ukakira, ndetse ukanabikuzaho amafaranga yawe, n'ibindi byinshi biyerekeye.
Umusozo
Umusozo ku mahugurwa ya Ebay tureba aho twabikoresha bikatubyarira inyungu.