About This Course
Nubwo ubwishyu bwo kuri interineti buri mu moko atandukanye, usanga ubwishyu bwinshi bwo kuri interineti bwifashisha amakarita mu mikorere yabwo, bityo rero ubumenyi bw’imikorere y’amakarita yo kwishyura ni ingenzi cyane mu gukora Transaction zirimo amafaranga kuri interineti.
Amakarita yo kwishyura aza mu moko menshi atandukanye, kandi akoreshwa mu buryo butandukanye, harimo kuyakoresha wishyura ibicuruzwa mu mahoteli, mu maduka, ndetse no kuri interineti. Muri aya mahugurwa urigamo amoko y’amakarita atandukanye, ndetse n’uburyo butandukanye akoreshwamo, hibanzwe cyane cyane mu buryo akoreshwa kuri interineti. Uranasangamo inama z’uburyo ukwiye gukoresha amakarita yawe kuri interineti wigengesereye ngo wirinde ubujura bubera kuri interineti.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo.UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.Learning Objectives
Uko wabona amakarita yo kwishyura kuri interineti
Uko wakwishyura kuri interineti wifashishije ikarita
Kohereza amafaranga kuri interineti n'ikarita yawe
Kwitwararika mu gukoresha ikarita kuri interineti
Uburyo butandukanye wakoreshamo ikarita yawe
Guhindura Imbibi/Limits ziba ziri kw'ikarita yawe
Guhaha serivise zose wifuza kw'isi ziri kuri interineti
Target Audience
- Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.
Curriculum
15 Lessons1h 30m
Intangiriro
Harimo incamake y'ibikubiye muri aya mahugurwa
Ibirimo – Amakarita00:02:00
Ubwishyu bwo kuri interineti
Harimo ubumenyi bw'ibanze mu byerekeye kwishyura kuri interineti muri rusange ku mbuga zose zo kuri interineti, ndetse n'uburyo butandukanye bwifashishwa kwishyura kuri interineti
Amakarita
Gusobanukirwa uburyo bwose wakoreshamo amakarita ya Credit na Debit Cards neza mu mutekano, ndetse no kuyakoresha kuri interineti mu buryo bwiza.