Internet Transactions

Last Update August 17, 2025
5.0 /5
(2)
27 already enrolled

About This Course

Wari wakenera kwigurira igicuruzwa cyangwa Serivise kuri interineti  ariko bikakugora? Ushaka kujya ubasha guhaha serivise zose wifuza n’ibicuruzwa ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com bikakugeraho ku giciro gito kandi utavuye aho uri? Ushaka kujya uhahira mu bihugu byose kw’isi nko muri amerika, mu bufaransa, mu bwongereza, mu buyapani n’ahandi hose, ukaba wagurayo icyo ushaka cyose kikakugeraho wibereye aho uri? Ukeneye gukora cg gutanga ibiraka kuri interineti, ukishyurwa cg ukishyura utavuye aho uri? Ese ukeneye Gucuruza ibicuruzwa byawe n’amaserivise ku rwego mpuzamahanga kuri interineti ukakira amafaranga ako kanya bitakugoye? Ese ujya wifuza kohererezanya amafaranga n’inshuti n’umuryango bari hanze kuri interineti ku biciro bito cyane?
Niba igisubizo ari Yego, aya mahugurwa ya “Internet Transactions” ni wowe agenewe.
Hafi ya serivise zose (Harimo na serivise z’ubucuruzi) bisigaye bitangirwa kuri interineti, Interineti yahinduye isi yose umudugudu muto cyane, aho ubasha kuba wagera kubyo ukeneye byose utavuye aho uri; Niba ushaka kugendana naho isi igeze ngo udatakara bigusaba ubumenyi bwo kuba wakora Transaction zitandukanye kuri interineti, nko kohererezanya amafaranga, kugura no kugurisha serivise n’ibicuruzwa kuri interineti, n’ibindi byinshi bitandukanye. Muri iri somo rya Internet Transactions Tugufasha gusobanukirwa uko wagura ukanagurisha ibicuruzwa n’amaserivise kuri interineti, ndetse n’ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti, ku rwego rw’isi. Wigamo uburyo wahahira ndetse ukanacuruza ku mbuga mpuzamahanga nka amazon.com, ebay.com, aliexpress.com n’izindi, mu buryo bwimbitse, ndetse ukanasobanurirwa byimbitse ihererekanya ry’amafaranga kuri interineti hifashishijwe uburyo buzwi cyane nka za Paypal, Skrill, Payoneer, google wallet n’izindi, aho waba uri hose kw’isi.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo. Mu kwerekana uburyo bahahira kuri interineti, tugura ibicuruzwa n’amaserivise bya nyabyo bikaza bikatugeraho kugirango uryiga arebereho urugero rufatika. Naho mu kwerekana ihererekanya ry’amafaranga, twohererezanya amafaranga kuri interineti kuri konti zitandukanye bya nyabyo kugirango uwiga arusheho kubisobanukirwa neza. Ugenda uhura n’isuzumabumenyi kubyo wize zigufasha gupima niba koko wasobanukiwe ibyo warangije kwiga. Ndetse turangiza tunabaha inama z’ibyo mwakoresha ubu bumenyi, ku buryo urangiza kwiga uhita ubona ahantu hatandukanye ho kubibyariza umusaruro.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
INYUNGU ZO KURYIGA
  • Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
  • Ntutakaza umwanya mu guhaha kuko ibyo ukeneye ubihaha uri no mu kandi kazi
  • Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
  • ubasha kugera kucyo wifuza cyose kw’isi hose, yaba serivise cg ibicuruzwa
  • Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
  • Ushobora kugura igihe cyose, aho waba uri hose, waba uryamye, waba uri kurya, n’ahandi hose ushatse
  • Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
  • Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
  • Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
  • Uhabwa seritifika wakoresha usaba akazi, cyane cyane nko mu bigo bya Logistics byohereza imizigo ku rwego rw’isi nka DHL, Fedex n’izindi, cg ibigo bikora ubucuruzi bwo kuri interineti nka kaymu.com, n’ibindi byinshi cyane.
  • Wakwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.
  • N’ibindi byinshi cyane.

Learning Objectives

Guhaha no gucuruza ibyo ushaka ku masoko mpuzamahanga nka ebay.com, amazon.com, aliexpress.com
Guhaha serivise zose wifuza kw'isi ziri kuri interineti
Gukora akazi no gutanga akazi kuri interineti
Koherezanya no kwakira amafaranga kuri interineti mu buryo butandukanye.
Gusobanukirwa amaterime akoreshwa mu bucuruzi bwo kuri interineti.
Gufunguza konti ya banki yo muri amerika hamwe na aderesi yawe muri amerika
Kubitsa no kubikuza amafaranga yo kuri interineti
Ibyo wakora kuri interinti ukunguka cyane.

Requirements

  • Computer or Phone
  • Internet

Target Audience

  • Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.

Curriculum

103 Lessons10h

Intangiriro

Mw'itangiriro harimo ubusobanuro bw'ibanze kuri aya mahugurwa ya Internet Transactions, usobanukirwa amagambo(terms) akoreshwamo, ndetse ukanamenyeshwa ibikubiye muri aya mahugurwa muri macye
Ibirimo – Internet Transactions00:02:00Preview
Internet Transactions ni iki?00:01:00Preview
Ubucuruzi bwo kuri interineti (eCommerce)00:01:00Preview
Ubwishyu bwo kuri interineti (ePayments)00:01:00Preview
Ibyiza bya Internet Transactions00:04:00Preview
Intangiriro Kuri Internet Transactions

Ubucuruzi kuri interineti

Harimo ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye n'ubucuruzi kuri interineti, kugura no kugurisha kuri interineti muri rusange, ndetse no gukorera akazi kuri interineti

Ebay

Harimo ubumenyi bwimbitse bwo gukoresha ebay neza, guhera ku kwiyandikishaho, guhahiraho neza, kwirinda ubujura kuri interineti ndetse ukanasubizwa amafaranga iyo havutse ibibazo, n'ibindi byinshi.

Ubwishyu bwo kuri interineti

Harimo ubumenyi bw'ibanze mu byerekeye kwishyura kuri interineti muri rusange ku mbuga zose zo kuri interineti, ndetse n'uburyo butandukanye bwifashishwa kwishyura kuri interineti

Amakarita

Gusobanukirwa uburyo bwose wakoreshamo amakarita ya Credit na Debit Cards neza mu mutekano, ndetse no kuyakoresha kuri interineti mu buryo bwiza.

Paypal

Gusobanukirwa neza uko paypal ikoreshwa mu buryo bwimbitse, wishyura cg wishyuza kuri interineti; Wohereza, ukakira, ndetse ukanabikuzaho amafaranga yawe, n'ibindi byinshi biyerekeye.

Skrill

Gusobanukirwa uko Skrill ikoreshwa mu kwishyurwa no kwishyura amafaranga kuri interineti, ndetse n'uburyo butandukanye wayabikuzaho, n'ibindi biyerekeye.

Payoneer

Kumenya uko watumiza ikarita ya payoneer, ugakoresha konti ya banki yo muri amerika wishyuza ukakira amafaranga wibereye aho uri, ukishyirira amafaranga kuri payoneer, n'ibindi byinshi byerekeye payoneer.

Google Wallet

Kumenya imikorere ya google wallet, n'uburyo wayifashisha wishyura amaserivise ya google, n'ahandi ikoreshwa hose.

Umusozo

Umusozo ku mahugurwa ya Internet Transactions twiyibutsa ibyo twanyuzemo byose, ndetse tunareba aho twabikoresha bikatubyarira inyungu.

Your Instructors

Ntambara Fred

5.0/5
10 Courses
5 Reviews
289 Students
See more

Student Feedback

5.0
2 Ratings
100%
0%
0%
0%
0%

Reviews (2)

Aya mahugurwa ya internet transactions yamfashije kumenya kwihahira online kw'isi hose ubu nanjye mbibyaza umusaruro.

I am now able to buy everything I want online and reaches me in Rwanda.
Sobanuka you are really doing great job!

25,000Fr / month
Level
All Levels
Duration 10 hours
Lectures
103 lectures
Language
Kinyarwanda

Want to receive push notifications for all major on-site activities?

Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare

Don't have an account yet? Sign up for free