Ugifungura porogaramu yawe ya Microsoft word uzabona hafungutse window imeze gutya. Nkuko mubibona ukirangiza gufungura iyi porogaramu hagaragaramo bimwe mu bice by’ingenzi bifasha umuntu mu gukoresha iyi porogaramu. Ibyo bice rero harimo Menu, Buto ya Microsoft Office, Ribbon, Quick Access toolbar, Title bar, Ruler, aho bandika, Umurongo umanutse n’utambitse na Status bar
Menu
Nutangira Microsoft Word za vuba uzahita ubona hafungutse Menu bar igaragara ukundi bitandukanye na Microsoft Word za kera nka MS Word 2003. Hari ibice bitatu by’ingenzi ushobora kwibandaho mu gihe uri gukoresha Microsoft Word 2007,2010 na 2013. Ibyo bice ni Officebutton, QuickAccessToolbar na Ribbon byose biherereye kuri Menu yo hejuru. Ibyo bice bihuriyemo bimwe mu bice by’ingenzi byabaga muri Ms Word zagiye zibanziriza Ms Word 2007.
Microsoft Office Button
 Microsoft Office Button ni buto ihuriyemo utundi dukoresho twa Microsoft Word harimo nka Save cg Save as (idufasha kubika ibyo twakoraga), print (idufasha gusohora ibyo twanditse ku mpapuro), send (idufasha kohereza(kuri email cg mu buryo bwa fax) ), publish (idufasha kubigaragaza ahantu hatandukanye ku mbuga ) na close ikoreshwa umuntu afunga iyo arangije gukoresha Microsoft Word.
Ribbon.
 Ribbon ni igice cyo hejuru kigaragaramo ibifungurwa (tabs) zigera muri zirindwi arizo: Home, Insert, Paje Layout, References, Mailings, Review na View, izi tabs zose uko ari zirindwi zihuriyemo byinshi bigize Ms Word. Buri tab iba igabanyijwemo utwunge (groups). Buri group igira indi mirimo ubona aruko ukanze ku kamenyetso kari ahagana hepfo kamanuka. Buri tab iba ifite utu dukoresho dukurikira: Home: clipboard, Fonts, Paragraph, styles na Editing. Insert: Pajes, Tables, Illustrations, Links, Header na Footer, Text na Symbols. Paje Layout: Themes, Paje setup, Paje Back groud, Paragraph, Arrange. References: Table of contents, Footnote, Citation & Bibliography, Captions, Index na Table of Authorities Mailings: Create, Start Mail Merge, Write & Insert fields, Preview Results, Finish. Review: Proofing, Comments, Tracking, Changes, Compare, Protect. View: Dokima Views, Show/Hide, Zoom, Window, Macros.
Quick Access Toolbar
Quick Access Toolbar ni agakoresho kaba gafite ama komande umuntu akunda gukenera mu buryo bwihuse. Ushobora kuyishyira hasi cyangwa hejuru ya Ribbon. Guhindura aho Quick Access Toolbar iherereye, kanda kukamenyetso gaherereye aho toolbar irangirira ubundi uhite ujya ahanditse Show Below the Ribbon. Ushobora no kongera izindi komande muri Quick Access Toolbar. Kanda ipesu ry’I bumoso(Right click) kuri komande ushaka muri Office Button cg muri Ribbon ubundi uhitemo ahanditse Add to Quick Access Toolbar ubwo uzaba ubirangije, ya komande yawe uzahita uyibona muri Quick Access Toolbar nayo. 
Title Bar
Ibikurikira kuri Quick Access toolbar ni Title bar. Title bar igaragaza umutwe wa dokima wafunguye uri gukora. Dokima nshya wongeye gufungura iza mu izina rya Dokima1. Iyo ubitse iyo dokima ,uyita izina ushatse . iryo zina rero niryo rigaragara nk’umutwe wa dokima(Title bar). ![]()
The Ruler
Irati igaragara munsi ya  Ribbon.
Ushobora gukoresha irate mugushaka guhindura ubwoko(format) ya dokima yawe byihuse. Iyo irate yawe itagaragara, ukora ibi bikurikira: 
- Kanda kuri View
- Emeza ushyira akamenyetso kuri Rulermuri gurupe ya Show/Hide. Irati iragaragara munsi ya  Ribbon.
Aho bandika
Munsi y’irati hari umwanya munini usa umweru  wo kwandikamo. Uhandika icyo ushaka. Umurongo w’umukara uhagaze uri ibumoso witwa kiliseri. Igaragaza aho ugeze wandika. Nkuko wakoze dokima yawe  kiriseri igenda ikwereka aho ugeze. Umurongo utambitse  ugaragaza iherezo ry’ inyandiko yawe. 
Umurongo uhagaze n’utambitse (Scroll Bars)
Umurongo uhagaze n’utambitse igufasha  kuzamura cyangwa kumanura bijyanye n’uko porogaramu yawe igaragaza imirongo ya scroll bar. Uwo murongo uhagaritse iburyo bwa ekara ya mudasobwa yawe, n’umurongo utambitse uba hasi Igufasha Kuzamura cyangwa kumanura ibiri muri dokima. Ukanda utumenyetso ako hasi cg ako hejuru mu Guhindura no kujya aho ushaka  kuri dokima yawe , cg ugasunika akarongo ko hagati ujyana imbere cyangwa ugarura inyuma.
Status Bar
Status bar Igaragara munsi yaho wandikira  ikagaragaza amakuru  kuri iyo paje  uriho  n’umubare w’amagambo ageze. Ushobora guhindura  ibigaragara kuri Status bar ukanda ipesu ry’I buryo ku mbeba yawe kuri Status bar  kuri Customize Status Bar menu,ugahitamo icyo ushaka kugaragaza ugishyiraho akemezo. Ukongera ugakandaho  mukukivanaho. Ukarebaho niba byamaze kuba  uko ushaka.