Payoneer Transactions

Last Update August 17, 2025
19 already enrolled

About This Course

Payoneer ni uburyo bwo kwishyura no kwishyurwa kuri interineti buguha amahirwe yo kwakira amafaranga ava muri kompanyi cg ku baturage bo ku migabane yo hanze, nko muri amerika, mu burayi n’ahandi. Uhabwa konti muri banki yo muri amerika akaba ariyo uzajya wakiriraho ukanohererezaho amafaranga n’abantu bo hanze, kandi ukaba wanayakuraho aho waba uri hose kw’isi wifashishije ikarita ya Payoneer MasterCard uhabwa. Muri aya mahugurwa urigamo uko wafunguza konti ya payoneer, uko washyiraho ukanakuraho amafaranga, uko watumiza ikarita ya payoneer mastercard, uko wakwishyurirwaho n’ibindi byinshi bitandukanye byerekeye Payoneer.
UKO ISOMO RITEGUYE
Iri somo riteguye mu buryo bwa videwo za HD mu rurimi rw’ikinyarwanda, ku buryo ibyo ubwirwa byose uba uri no kubyerekwa intambwe ku yindi hakoreshejwe ingero zifatika, ibivugwa byose bishyirwa mu ngiro nk’urugero rwo kureberaho muri iri somo.
UKO WARYIGA
Waryiga aho waba uri hose kw’isi wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone cg Tablet birimo interineti (Ekara nini nkiya mudasobwa niyo ibigaragaza neza). Kuko rero riteguye mu Kinyarwanda bigusaba no kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. kandi waryigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse iyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.
INYUNGU ZO KURYIGA
  • Ushobora kwihahira ibyo ushaka kw’isi hose ku biciro biri hasi
  • Serivise zirihutishwa kandi ziba zoroshye gutangwa no kwakirwa.
  • Serivise ziratangwa amasaha 24 ku yandi!
  • Byorohera abacuruzi kugeza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi, kw’isi hose.
  • Byorohereza abantu bafite impano kubona icyo gukora bagakorera amafaranga kw’isi hose
  • Byorohereza abakeneye serivise kuba bazishyura kuri interineti ako kanya.
  • Byorohereza abantu koherezanya amafaranga aho baba bari hose kw’isi Kandi akagerayo ako kanya
  • Byagufasha kwihangiramo imirimo itandukanye ugasezerera ku bushomeri.

Learning Objectives

Kwishyuza amafaranga kw'isi hose wifashishije Payoneer
Kwakira Amafaranga kuri Payoneer
Gushyira Amafaranga kuri Payoneer
Koherereza abandi amafaranga kuri payoneer
Kwishyura kuri payoneer
Gukoresha Banki yo muri Amerika
Gukora akazi no gutanga akazi kuri interineti

Target Audience

  • Aya mahugurwa yagenewe abantu bo mu ngeri zose, abanyeshuri, abarimu, abacuruzi, abakozi, abayobozi, n’abandi bantu bose bakenera gukora Transaction kuri interineti. Nta n’umwe uhejwe.

Curriculum

15 Lessons1h 30m

Payoneer

Kumenya uko watumiza ikarita ya payoneer, ugakoresha konti ya banki yo muri amerika wishyuza ukakira amafaranga wibereye aho uri, ukishyirira amafaranga kuri payoneer, n'ibindi byinshi byerekeye payoneer.
Ibirimo – Payoneer00:01:00Preview
Payoneer00:01:00Preview
Impamvu zo gukoresha Payoneer00:02:00Preview
Gutumiza ikarita ya Payoneer00:06:00
Kwakira ikarita ya Payoneer00:05:00
Ibigize konti ya Payoneer00:04:00
Konti ya Banki yo muri Amerika00:02:00
Guhindura PIN na Password00:03:00
Kugura na Payoneer00:03:00
Kwakira amafaranga00:10:00
Kubikuza amafaranga kuri ATM00:03:00
Kwishyiriraho Amafaranga00:07:00
Lisiti y’ibyakozwe kuri payoneer00:03:00
Ibiciro00:03:00
Komisiyo ya 25$00:02:00
Umwitozo kuri Payoneer

Your Instructors

Ntambara Fred

5.0/5
10 Courses
5 Reviews
289 Students
See more
5,000Fr / month
Level
All Levels
Duration 1.5 hour
Lectures
15 lectures
Language
Kinyarwanda

Want to receive push notifications for all major on-site activities?

Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare

Don't have an account yet? Sign up for free