Professional Web Design with WordPress

Last Update August 17, 2025
5.0 /5
(2)
36 already enrolled

About This Course

Muri aya mahugurwa ya Professional Web design with wordpress, uzasangamo ubumenyi bwo Gukora urubuga rwose wifuza nta makode ukoresheje kandi mu gihe gito. Tugusobanurira web design tubivuye imuzi ku buryo uyumva neza; Intego ni ukuguha ubumenyingiro ku buryo urangiza aya mahugurwa uhita utangira gukora uwo murimo ako kanya ntacyo wikanga, ugatangira gukora imbuga zo kuri interineti ukazirangiza mu gihe kitarenze icyumweru cg bibiri, kandi ku mafaranga wifuza yose hagati ya 150,000Rwf na Miliyoni 5. Urangiza isomo rya nyuma ufite urubuga wikoreye ubwawe rwuzuye, kuko kuri buri ntambwe tugenda tukwereka ibyo gukora wongera mu rubuga kuva rutangiye kugeza rurangiye. Uzarangiza aya mahugurwa wakora imbuga z’amakuru nka bbc.com, imbuga z’ubucuruzi nka amazon.com, imbuga z’umurimo nka upwork.com, imbuga z’ubunyamuryango cg memberships, imbuga za companies zose zibaho, imbuga z’abantu ku giti cyabo nka portfolios cg blogs, n’izindi zose watekereza, kandi zikaba ari imbuga nziza ziri professional. Ugenda uhura na Quiz zipima niba ibyo wize wabyumvise, hamwe na Tasks zo gukora zigufasha gushyira mu bikorwa ibyo urangije kwiga, ndetse ukanarangiza ukoze projet yawe bwite wihitiramo, ku buryo urangiza wifitiye ikizere. Uzanasangamo n’ikoranabuhanga ryose rikoreshwa muri website, nko guhostinga cg gushyira urubuga online, uko amazina y’urubuga(domain name) atangwa n’uko akoreshwa, gucunga umutekano w’urubuga, kubungabunga urubuga(Web Maintenance), n’ibindi byinshi; Ndetse tunakwereka n’uburyo bunoze wakoramo uwo mwuga wa web design, n’aho wahera ubona abakiriya bo gukorera.
INYUNGU ZO KURYIGA
  • Uhabwamo ibikoresho [Tools] bitandukanye byo gukora imbuga zo kuri interineti ku buntu.
  • Riteguye mu rurimi wumva neza bikoroheye.
  • Wigira gukora umurimo, atari ukubona amanota.
  • Usangamo inama zigufasha kubona umurimo byoroshye.
  • Usangamo sample zitandukanye zigufasha guheraho ukora umurimo (urugero: sample contracts, proposals, invoices,Templates etc… ).
  • Urangiza ufite urubuga rwawe wikoreye.
  • Tukwereka aho wakura Hosting y’ubuntu y’urubuga rwawe rwa mbere.
  • Tuguha ibiraka bitandukanye bya web design iyo urangije kwiga neza.
  • Wakwihangiramo imirimo itandukanye ikwinjiriza amafaranga.
  • Amahugurwa wayageraho igihe cyose, kandi ibyo utumvise neza usubira inyuma ukiyibutsa cg ukanabaza.
  • Uhabwa seritifika iyo urangije amahugurwa.
UKO WARYIGA
Kuko aya mahugurwa ateguye mu Kinyarwanda bigusaba kuba wumva ikinyarwanda gisanzwe cyo kuvuga kugirango usobanukirwe ibyigishwamo. Kandi wayigira igihe cyose ushatse kugeza urirangije neza, ndetse niyo ugize ikibazo urabaza ugasubizwa.

Learning Objectives

Gukora website yose ushatse mu gihe gito
Agaciro ka Web Design muri rusange
Gushyira urubuga kuri interineti (Hosting)
Guhuza izina ry'urubuga(domain name) na Hosting Server
Kurinda umutekano w'urubuga (Web security)
Kubungabunga urubuga (Web Maintenance)
Ikoranabuhanga ritandukanye rikoreshwa muri web design.
Kwihutisha imbuga ngo zifunguke vuba.
Gupima umubare w'abasuye urubuga
Uburyo bwo gukoramo website kuri gahunda inoze.
Aho wakura abakiriya n'uburyo bwo gukoramo.
Gukora inyandiko zitandukanye za Business (Contracts, RFP, Proposals, Invoice, etc... )

Target Audience

  • Aya mahugurwa yagenewe abantu abo aribo bose bifuza kumenya kwikorera website nziza, yaba ari website yawe ushaka gukora, cg usanzwe uyifite ushaka kumenya kuyibungabunga, cg ushaka kubyiga ngo ubigire umwuga, uwo ariwe wese yatangira kuyiga akarangiza azi kwikorera website niyo ataba yarize I.T na gato, ateguye mu buryo bworoheye abantu bo mu ngeri zose kumva ntanumwe uhejwe.

Curriculum

121 Lessons60h

Intangiriro

Aha urasangamo incamake y'ibiri muri aya mahugurwa, n'ibyerekeye umwuga wa web design muri rusange
IBIRIMO – Web Design with wordpress00:4:00Preview
Web Design ni iki?00:4:00Preview
Indimi z’Amakode00:04:00Preview
WordPress CMS00:03:00Preview
WordPress.com vs WordPress.org00:03:00Preview
Uko wordpress ikora00:03:00
Quiz ku ntangiriro ya web design

Kwensitara

Hano urigamo ibyo ukeneye kwensitara ngo utangire gukora website, n'uburyo butandukanye bwo kubyesitaramo.

Ibyibanze

Aha urasangamo iby'ibanze mw'ikoreshwa rya wordpress

Post

Hano urigamo imikorere n'imikoreshereze ya post muri wordpress mu buryo bwimbitse.

Amashusho

Aha urasangamo uburyo wakoresha amashusho atandukanye muri wordpress, n'uburyo wordpress iyagenga.

Amapaji

Aha urigamo imikoreshereze ya paje z'urubuga.

Imigaragarire

Aha urigamo uko wagena imigaragarire itandukanye ku rubuga, nuburyo wapanga ibintu ku rubuga.

Uducomekwa

Uha urasangamo imikoreshereze y'uducomekwa mu buryo bwimbitse, kugirango umenye uko wakongera ubushobozi urubuga.

Igenamiterere

Hano uranyura mw'igenamiterere ya wordpress yose.

Sliders

Hano uriga uko bakora sliders cg amashusho ahindurana, ndetse nuko wayashyira ku rubuga.

Kubaka Paji

Hano urigamo iyubakwa ry'amapaji y'urubuga mu buryo bwimbitse, ndetse n'uburyo butandukanye wakubakamo paje y'urubuga.

Amafishi

Aha urasangamo uburyo wakora amafishi atandukanye ku rubuga.

Ubucuruzi

Hano harimo uburyo washyira ukanagenga shop ku rubuga urwo arirwo rwose.

Ubunyamuryango

Aha urasangamo uburyo washyira ubunyamuryango ku rubuga, ku buryo wemerera abanyamuryango b'urubuga gusura content zigiye zitandukanye ku rubuga bitewe n'ubushobozi buri umwe aba afite.

Ibarura

Aha urasangamo uburyo bwo gupima imibare yerekeye abasuye urubuga, n'inshuro barusura, naho baturuka.

Uducomekwa tw’ingenzi

Hano harimo ingero z'uducomekwa tw'ingenzi muri wordpress.

Gushyira urubuga kuri Interineti

Aha urigamo uko wakura urubuga wakoreye kuri mudasobwa ukarushyira kuri interineti rukagera kw'isi hose, n'ikoranabuhanga ritandukanye rikoreshwamo.

Kubungabunga Urubuga

Hano urerekwa ibikorwa by'ingenzi byo kubungabunga urubuga, n'uburyo bwo kubikoramo.

Umusozo

Uyu ni umusozo w'amahugurwa, urasangamo uburyo wakoramo akazi, ndetse naho wakomereza ukirangiza aya mahugurwa.

Your Instructors

Ntambara Fred

5.0/5
10 Courses
5 Reviews
289 Students
See more

Student Feedback

5.0
2 Ratings
100%
0%
0%
0%
0%

Reviews (2)

iri somo rya web design with wordpress nabonye ryoroshya gukora urubuga kurusha uko nabikekaga maze kuryiga rero ndabona umurimo ubonetse kd ntavunitse nkoresha ama code yampfataga umwanya.

Iri somo ni ryiza cyane, nari mfite amatsiko yo kumenya uko website ikorwa ariko byose nabisanzemo kubury ngiye kujya nanjye nkora izabandi.

35,000Fr / month
Level
All Levels
Duration 60 hours
Lectures
121 lectures
Subject
Language
Kinyarwanda

Want to receive push notifications for all major on-site activities?

Select the fields to be shown. Others will be hidden. Drag and drop to rearrange the order.
  • Image
  • SKU
  • Rating
  • Price
  • Stock
  • Availability
  • Add to cart
  • Description
  • Content
  • Weight
  • Dimensions
  • Additional information
Click outside to hide the comparison bar
Compare

Don't have an account yet? Sign up for free